in

Ibitaramenyekanye kuri rutahizamu Sumaila Moro wa Etincelles wari wemeye kujya muri Rayon Sports ku ideni bikarangira atewe utwatsi na Perezida Uwayezu kubera impamvu ikomeye

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, Sumaila Moro yatakambiye Rayon Sports ayisaba kumugura kugeza ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryatangiye muri kwezi kw’Ukuboza 2022 rigasozwa muri Mutarama 2023.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize rutahizamu Sumaila Moro yagiye agirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho bashakaga kumugura ngo azaze kubatsindira ibitego mu gice cy’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Uyu rutahizamu wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri Etincelles FC, kumugura byasabaga miliyoni 25 z’Amanyarwanda, iyi kipe y’i Rubavu igatwaramo miliyoni 15, uyu rutahizamu we agatwara miliyoni 10.

Ikipe ya Rayon Sports yabuze amafaranga yo kumusinyisha kugeza ubwo umunsi wo kuri tariki 26 Mutarama habura amasaha macye ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifungwe ushinzwe gushakira Sumaila Moro ikipe (Emmy Fire) yiriwe ku biro bya Rayon Sports ariko birangira bidakunze ko uyu rutahizamu yerekeza mu Ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Rutahizamu Sumaila Moro n’umugabo ushinzwe kumushakira isoko babwiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports gushaka amafaranga bakishyura Etincelles FC, hanyuma aya Sumaila Moro yo bakazaba bayabaha mu kwezi gutaha kwa Gashyantare birangira iyi kipe iyabuze.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabwaga miliyoni 15 z’Amanyarwanda yo guha Etincelles FC, andi miliyoni 10 bakazayatanga muri Gashyantare ubundi bakamusinyisha imyaka ibiri n’igice biranga bahitamo gusinyisha rutahizamu Joachim Ojera wakiniraga URA FC yo muri Uganda.

Sumaila Moro yageze muri Etincelles FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri phase Aller aho yatsinze ibitego 9 mu mikino 15.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru ukunzwe n’umubare munini w’abakunzi ba Rayon Sports wari umaze igihe kinini ashyigikiye Haringingo Francis yashyize yemeza ko uyu mutoza nta bushobozi afite bwo gutwara igikombe

Miss Rwanda Muheto Divine akorana mu biganza n’abakinnyi ba Rayon Sports akanyamuneza kari kose (AMAFOTO)