in

Umukobwa w’imyaka 21 wari utwite yarashwe ari gukora igikorwa cyigayitse

Genesis Escobar wari utwite inda y'amezi 7 yarashwe arimo agerageza kwiba
Genesis Escobar wari utwite inda y'amezi 7 yarashwe arimo agerageza kwiba

Umukobwa w’imyaka 21 witwa Genesis Escobar utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Chicago wari utwite inda y’amezi arindwi (7) yarasiwe ku muhanda wa West Montana  mu mujyi wa Laramie ahagana saa saba z’amanywa ubwo yari yinjiye mu modoka y’umuturage ari kugerageza kumwiba.

Inkuru dukesha ikinyamakuru CBS Chicago ivuga ko uyu mukobwa yarashwe kuwa mbere tariki 6 Werurwe 2023  amasasu 3 arimo iryo yarashwe ku rutugu , mu mugongo no mu kiganza nk’uko Polisi ya Chicago yabitangaje.

Uyu mukobwa utarahise yitaba Imana ako kanya ,ngo yabanje kugezwa ku bitaro bya  Advocated Illinois Masonic Medical Center ngo barebe ko yakwitabwaho gusa aza gushiramo umwuka abaganga batarabasha kumutabara.

Genesis Escobar wari utwite inda y'amezi 7 yarashwe arimo agerageza kwiba
Genesis Escobar wari utwite inda y’amezi 7 yarashwe arimo agerageza kwiba

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’amahoro kubera gucunaguzwa na FERWAFA

Uretse kuba ari n’umukire agira n’umutima wo gufasha: Ibyo Alliah Cool yakoreye abakobwa babyariye iwabo byashimangiye ubugiraneza bwe