in

Uretse kuba ari n’umukire agira n’umutima wo gufasha: Ibyo Alliah Cool yakoreye abakobwa babyariye iwabo byashimangiye ubugiraneza bwe 

Uretse kuba ari n’umukire agira n’umutima wo gufasha: Ibyo Alliah Cool yakoreye abakobwa babyariye iwabo byashimangiye ubugiraneza bwe.

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool, ku wa 7 Werurwe 2023 yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, yishyurira ubwisungane mu kwivuza abakobwa 50 batewe inda zitateguwe ndetse n’abana babo.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo, ahari hateguwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, bufite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana twubake u Rwanda twifuza.”

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Alliah Cool yibukije abari muri iyi nama gusenyera umugozi umwe bakarwanya inda zitateguwe zikunze guterwa abangavu.

Kandi yasabye abakobwa batewe inda zitateguwe kurenga ibivugwa, abasaba gushyira imbaraga zose mu kubaka ejo hazaza habo baharanira kugera ku nzozi zabo.

Uretse Ubwisungane mu kwivuza, yishyuriye ababyeyi bahuriye mu muryango wa ‘Her voice Rwanda’ telefone eshanu zikoresha ikoranabuhanga, bajya bifashisha mu gusangizanya amakuru.

Abakobwa babyariye iwabo yafashije.
Hari n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Genesis Escobar wari utwite inda y'amezi 7 yarashwe arimo agerageza kwiba

Umukobwa w’imyaka 21 wari utwite yarashwe ari gukora igikorwa cyigayitse

Abagore babiri bapfiriye mu gitaramo cyabereye muri America