in

Umukobwa wavuye ku ishuri agiye gusura umuhungu bakundana yitabye Imana

Aichaa Leticia yari umunyeshuri kuri kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology
Aichaa Leticia yari umunyeshuri kuri kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology

Umukobwa w’imyaka 22 witwa  Aichaa Leticia  wigaga muri Kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology yitabye Imana agiye gusura umuhungu bakunda mu mujyi mukuru wa Ghana Accra.

Amakuru avuga ko ngo uyu mukobwa yari agiye gusura umuhungu basanzwe bakundana mu mujyi wa Accra ngo bamarane iminsi ,cyane ko ngo umusore yiteguraga gusubira Dubai aho asanzwe atuye ari naho akorera

Icyakora ngo ubwo bari mu nzira berekeza mu mujyi wa Accra we na Boyfriend we n’inshuti ye yari yamuherekeje gufata ku ishuri uyu mukobwa bari mu modoka yo mu bwoko bwa BMW baje gukora impanuka ,umukobwa yitaba Imana abandi basigara ari bazima.

Ibyatumye abanyeshuri bari basanzwe bigana n’uyu mukobwa bashinja umusore kuba yarakoresheje uyu mukobwa bakundanaga mu migenzo ya sekibi (abapfumu) cyane ko bitumvikana uburyo mu mpanuka y’imodoka ariwe wenyine wapfuye abandi barikumwe bakaba bazima.

Aichaa Leticia yari umunyeshuri kuri kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology
Aichaa Leticia yari umunyeshuri kuri kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze FC yagaruye intwaro yayo ya kirimbuzi ije guhangamura amakipe yo mu Rwanda, umutwe wari watakaye wagarutse

Umutoza wa Rayon Sports ari mu kibazo gikomeye nyuma y’abakinnyi 2 ategetswe gusigamo umwe ku mukino uzabahuza na Kiyovu Sports kandi bose bameze neza