in

Umutoza wa Rayon Sports ari mu kibazo gikomeye nyuma y’abakinnyi 2 ategetswe gusigamo umwe ku mukino uzabahuza na Kiyovu Sports kandi bose bameze neza

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Mbaya ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’abakinnyi b’abanyamahanga barimo Onana ndetse na Paul Were bari kwigaragaza mu buryo butangaje bishobora kumushyira mu kibazo gikomeye.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo hashize abakinnyi bose bakoze imyitozo nta mufana cyangwa undi muntu wese udafite aho ahuriye na Rayon Sports wari wemerewe kureba iyi myitozo ariko abayobozi bose bari bitabiriye nta n’umwe ubuzemo.

Aba bayobozi baganirije abakinnyi bagira icyo basaba harimo nko kuba bakeneye intsinzi ku mukino bazakina kuri iki cyumweru n’ikipe ya Kiyovu Sports ibintu biheruka kuba mu mwaka w’i 2020 bivuze ko mu mikino 6 iheruka ikipe ya Rayon Sports ntirabasha gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports.

Abakinnyi ba Rayon Sports bose bari mu mwuka umwe kandi abo ugenda iganira nabo bakubwira ko bashaka gutsinda mu buryo bwose kugirango bongera kugarura ikizere mu bafana nyuma yo kunganya umukino uheruka n’ikipe ya Mukura Victory Sports bibwe igitego cyagombaga kubaha intsinzi.

Muri iyi myitozo yakozwe ku munsi wejo hashize abakinnyi bose bitabiriye iyi myitozo bari bameze neza nubwo byavugwaga ko rutahizamu Willy Essomba Onana atameze neza ariko kugeza ubu nyuma yo kwerekana ko ameze neza byahise bishyira mu kibazo umutoza Haringingo Francis hibazwa uwo agomba gukinisha hagati ye na Iraguha Hadjii.

Joachim Ojera uheruka gusinya muri iyi kipe akomeje gukundwa cyane n’abafana ndetse n’ubuyobozi bwarebye imyitozo yejo bwemeje ko uyu musore bidasubirwaho agomba kujya akina ahubwo hakibazwa mu bakinnyi 5 b’abanyamahanga baba bemerewe gukina uw’ugomba gusigara kandi bose bameze neza.

Amakuru dukura mu bari mu myitozo ku munsi wejo avuga ko Haringingo Francis ashobora gutwara Joachim Ojera, Moussa Camara, Rafael Osaluwe, Heritier Luvumbu Nzinga, noneho hakibazwa umuntu uzagenda hagati ya Leandre Willy Essomba na Paul Were, ariko biravugwa ko Paul Were ariwe ugomba kugenda kuko we afite ubushobozi bwo gukina ku myanya myinshi mu kibuga kandi itaha izamu.

Paul Were ashobora kugenda kubera ko byagaragaye ko Hertier Luvumbu gukina iminota yose atatanga umusaruro uhagije ahubwo uyu musore ari we ushobora kuzamusimbura kuri nimero 10 Luvumbi arimo gukina muri iyi minsi kandi Paul Were nawe yagaragaje ko yayikina neza kandi agatanga umusaruro kurusha Onana.

Ikipe ya Rayon Sports yaraye itangira umwiherero abakinnyi bose baba hamwe mu buryo bwo gukomeza kwitegura uyu mukino neza. Amakuru ahari avuga ko uyu munsi ari bwo barerekeza mu karere ka Muhanga kujya gukomerezayo uyu mwiherero batangiye ejo hashize kuwa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2023 nyuma y’imyitozo.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo ibiciro byo kwinjira ku mukino uri kuri iki cyumweru n’ikipe ya Kiyovu Sports bitangazwa ariko bishobora kuguma kuri 3000, 5000, 15000 ndetse na 20000 cyane ko uyu ari umukino uzabera mu ntara kandi izi kipe ntabwo zifiteyo abafana benshi ku buryo bahanika ibiciro.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Aichaa Leticia yari umunyeshuri kuri kaminuza ya Kwame Nkrumah University of Science and Technology

Umukobwa wavuye ku ishuri agiye gusura umuhungu bakundana yitabye Imana

Kenya: Abarimu batandatu bakurikiranweho kwigisha abana ubusambanyi batawe muri yombi