in

Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana City wasubitswe

Uyu mukino wari wabaye kuri uyu wa gatandatu ubera kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma Aho Rwamagana City yakirira imikino yayo ariko uyu mukino ntabwo waje kuba ngo utangire.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ibona uburyo bukomeye ku mupira w’umuterekano ariko Rwatubyaye Abdul awuteye asanga yaraririye.

Nyuma yaho Gato ikipe ya Rwamagana City yaje kugaragaza imbaraga nyinshi cyane, biza no kuyihira ku munota wa 12 gusa ikipe ya Rwamagana City yari yamaze kubona igitego cya mbere ari nako ikomeza kugeza yitwara neza.

Umukino waje gukomeza ikipe ya Rayon Sports ikomeza kugaragaza akabukuru, Ari nako ikomeza kwataka izamu cyane rya Rwamagana City ku munota wa 25 yaje guhita ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Rafael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda ntabwo yarekeye Aho ku munota wa 28 yaje kubona amahirwe akomeye ku musore wayo uca ku mpande witwa Joachim Ojera ariko amahirwe ntiyabahira birangira umupira ushyizwe muri Koroneri.

Ku munota was 32 uyu mukino wahuzaga Rwamagana City na Rayon Sports waje kuba uhagaritswe kubera imvura ikabije cyane yaguye umusifuzi ahitamo kuba awuhagaritse kugirango imvura ibanze igabanuke. Umukino waje guhagarara igihe kingana n’iminota irenga 20 bagarutse umukino ntiwakomeza kubera amazi menshi yari mu kibuga ntiyatuma umukino ukomeza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

PNL: Umukino wa Rayon Sports na Rwamagana City wahagaritswe utarangiye

Inkuru mbi kubakunzi ba Rema Namakula ugiye guhagarika gukora umuziki