in

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ntabwo yumva ingano y’imyitozo barimo guhabwa n’abatoza b’iyi kipe

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi ayifasha, Eric Ngendahimana yabajije umutoza ikibazo gikomeye nyuma yo kuba ari kubirukansa cyane mu myitozo bari gukora bitegura Kiyovu Sports.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’ikiruhuko bahawe bakimara ku nganya n’ikipe ya Mukura Victory Sports igitego 1-1. Iyi kipe yatangiye imyitozo bakoreshwa imyitozo ikakaye nyuma yo gushinjwa ko abakinnyi ba Rayon Sports bari kugaragaza imbaraga nke mu mikinire yabo.

Abakinnyi benshi ba Rayon Sports nyuma y’iyi myitozo itoroshye barimo gukoreshwa batangiye kwinubira ibyo barimo gukoreshwa ari nako bagenda bavuga amagambo akomeye arimo akababaro gakabije basaba abatoza ko bagabanya kugirango bitazabagiraho ingaruka mu mikinire yabo iri imbere.

Mu myitozo ejo hashize, Eric Ngendahimana amaze kubona ibi byose ntampungenge yavugiye abandi bakinnyi abaza umutoza wungirije witwa Pablo Ati ” Ubundi murakomeza kutwirukansa cyane ubu k’umukino tuzakina na Kiyovu Sports nituba twarushye ubu ntimuzavuga ko twariye ruswa, mwatugabanyiriza Koko!”

Ibi bikurikiye umwuka mubi bivugwa ko uri mu ikipe ya Rayon Sports ari nako abakinnyi bakomeza gusubiranamo kubera kutumvikana hagati yabo ubwabo ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe ibintu bishobora gutuma iyi kipe ibona umusaruro muke mu mikino igiye kuza.

Ikipe ya Rayon Sports irakina na Kiyovu Sports muri iyi wikendi mu mukino watangiye gukanirwa n’ikipe zombi nkuko bisanzwe. Uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Muhanga aho ikipe ya Rayon Sports irimo kwakirira iyi mukino yayo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video – “Ubu twicaranye hano niba uri uwa satani urarinzwe cyane nange w’Imana ndarinzwe” Sunny avuze uko abo kwa satani bakora

Inkuru mbi kuri Kiyovu Sports ikaba nziza kuri Rayon Sports mbere y’uko bacakirana mu mukino w’ishiraniro