in

Umukinnyi w’Amavubi wifujwe igihe kinini na APR FC yabazwe imvune igiye gutuma amara hanze y’ikibuga ibyumweru 14

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Gorilla FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23, Irankunda Rodrigue yabazwe imvune igiye gutuma amara ibyumweru 14 adakandagira mu kibuga.

Uyu mukinnyi ni umwe mu batanga icyizere cyo kuzagera kure mu mupira w’amaguru, bikaba byavugwaga ko yifuzwa na APR FC ngo imwegukane mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Amakuru ahari ni uko Irankunda Rodrigue yamaze kubagwa imvune bikaba bizatuma amara hanze y’ikibuga ibyumweru 14 bihwanye n’amezi atatu n’igice.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Mutabaruka wa Radio 1 yiyamye bikomeye Eddie Sabiti ukorera Televiziyo Rwanda

Manzi Thiery agiye kujya yihimura kuri APR FC yanze kumugarura