in

Umukinnyi wa Rayon Sports watashye mu modoka imwe n’abakinnyi ba APR FC akomeje kwibasirwa bikomeye

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nishimwe Blaise akomeje gusharirirwa n’ubuzima bwo mu ikipe ya Gikundiro.

 

Mu mpeshyi ya 2020 nibwo Nishimwe Blaise yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports avuye muri Marines FC, umwaka we wa mbere umubera mwiza ibi byanatumye ikipe ya APR FC ikora ibishoboka byose ngo imwegukane ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanga kumurekura.

Nyuma y’uko Rayon Sports imwimye amahirwe yo gusinyira APR FC urwego rw’imikinire rwasubiye hasi ku buryo bukomeye, kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bakomeje kunengwa n’abakunzi ba Rayon Sports.

Ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye Nishimwe Blaise yaribasiwe bikomeye aho bamushinje gukina nabi ku mukino wabaye tariki 17 Ukuboza 2022 ukarangira APR FC itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Bizimana Yannick.

Bivugwa ko Nishimwe Blaise yahawe amafaranga na bamwe mu bantu bo mu ikipe ya APR FC, ibi benshi bakaba babishingira ku kuba umukino wararangiye agatahana mu modoka imwe n’abakinnyi ba APR FC.

Nishimwe Blaise asigaranye amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports, nta gihindutse ashobora kuzahita yerekeza mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Cristiano Ronaldo agiye gusinya imyaka 7 muri Al Nassr izamugeza ku myaka 44

Haringingo Francis yateye utwatsi ibintu abayobozi ba Rayon Sports bashaka gukora mbere yo guhura na Gasogi United