in

Breaking News: Cristiano Ronaldo agiye gusinya imyaka 7 muri Al Nassr izamugeza ku myaka 44

Rutahizamu Cristiano Ronaldo udafite ikipe muri iyi minsi agiye gusinya amasezerano y’imyaka igera kuri 7 mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

Kuri ubu Cristiano Ronaldo n’umuryango we bibereye I Dubai aho biri kuvugwa ko ashobora gusinyira amasezerano y’imyaka 7 mu ikipe ya Al Nassr.

Cristiano Ronaldo a azasinya imyaka 7 muri Al Nassr. Yego ni imyaka 7 nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.

Muri iyo myaka 7 azasinya muri iyi kipe, azayikinira imyaka ibiri n’igice gusa mu gihe indi isigaye azakora  nk’ambasadeli w’iyi kipe ku isi yose.

Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo azajya afata miliyoni £175 ku mwaka, aya mafaranga kandi ashobora kuziyongera mu gihe uyu musore azaba yabaye ambasadeli.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Huye:umugabo watemesheje umuhoro umugore we bavuye mu kabari yavuze impampu ikomeye yabikoze

Umukinnyi wa Rayon Sports watashye mu modoka imwe n’abakinnyi ba APR FC akomeje kwibasirwa bikomeye