in

Umukinnyi umwe wa Rayon Sports yababajwe cyane no kuba batarakinnye na Intare FC Kandi yashakaga kuyihemukira cyane kubera impamvu imwe gusa

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Willy Essomba Onana yababajwe cyane no kuba iyi kipe itarakinnye na Intare FC.

Ku munsi wo kuwa gatatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina n’Intare FC mu mukino wo kwishyura utarabereye igihe mu gikombe cy’amahoro sezo 2022/2023. Uyu mukino nubwo wari witeguwe n’abantu benshi byaje kurangira utabaye kubera ko ikipe y’Intare FC yanze kuza.

Ibi byababaje cyane abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera ko bari biteguye neza ndetse bashaka no guca agasuzuguro k’ikipe Intare FC ariko uyu mukino ntabwo wabaye byarangiye hatewe mpaga ariko ntabwo kugeza ubu ntibiremezwa niba Rayon Sports izahura na Police FC mu 1/4.

Muri abo bakinnyi bababaye, YEGOB twaje kumenya ko Willy Essomba Onana washakaga kunyagira Intare FC ibitego byinshi ngo niwe byababaje cyane kubera ko ngo Intare FC niyo yagize uruhare ku kuba kugeza ubu barasizwe amanota 4 n’ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye Urutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo izakina na Rwamagana City mu mukino utoroshye cyane, ubere kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’iburazirazuba Aho Rwamagana City isanzwe yakirira imikino yayo yose.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo na Zari wahoze akundana na Diamond, abakobwa b’ibizungerezi bakundanye na The Ben

Abanyeshuri 3 bari mu bagwiriwe n’ikirombe i Huye kugeza ubu itaka riracyabaryamye hejuru