in

Umukinnyi ukomeye yakinnye umukino wa mbere muri gereza nyuma yo gutabwa muri yombi

Myugariro w’umunya Brazil wanyuze mu makipe akomeye harimo na Barcelona, yakinnye umukino wa mbere muri gereza nyuma y’uko atawe muri yombi.

Daniel Alves da Silva wamenyekanye nka Dani Alves, amaze icyumweru atawe muri yombi aho ashinjwa guhohotera umugore, kuri ubu afungiwe muri gereza ya Brians 2 iherereye i Barcelona muri Esipanye.

Mu gie ategereje kuburana, uyu mugabo yongeye kugira amahirwe yo guconga ruhago muri iyi gereza hamwe n’abagororwa bagenzi be, nk’uko ikinyamakuru Marca cyabitangaje.

Nta byinshi bizwi ku buryo uyu mukino waba wagenze cyangwa uko yitwaye, icyamenyekanye ni uko uyu mukino wabaye kuwa 4 w’icyumweru gishize.

Uyu mugabo w’imyaka 39 kuri ubu yakiniraga Pumas yo muri Mexico, gusa iyi kupe yahise imwirukana akimara gutabwa muri yombi.

Dani Alves afungiwe guhohotera umugore, icyaha bicyekwa ko yakoze mu mpera za 2022

 

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Kiyovu Sports yateretse ku gipimo FERWAFA nyuma y’ikirego iyi kipe ye yatanze irega APR FC kubera umukinnyi wayo

Inkuru nziza ku banyarwanda bakeneraga gukoresha Translation bikabagora