in

Umukinnyi ukomeye APR FC yasinyishije akomeje kugereranwa n’umuhanzi wakanyujijeho mu myaka ishize kubera isura ye

Umukinnyi ukomeye APR FC yasinyishije akomeje kugereranwa n’umuhanzi wakanyujijeho mu myaka ishize kubera isura ye

Rutahizamu ukomeye wasinyiye ikipe ya APR FC akomeje gusekwa cyane nyuma yo kugereranwa n’umuhanzi wakunzwe mu myaka yo ha mbere kubera ukuntu asa.

Ku minsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya APR FC yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Sudani wari umaze iminsi akora imyitozo ariko gutangazwa byaratinze witwa Sharaf Eldin Shaiboub.

Uyu mukinnyi ari mu bakinnyi b’abayamahanga bageze mu Rwanda mbere ariko ntabwo ikipe ya APR FC yari yamutangaje kubera ko shampiyona yaho yakinaga ntabwo yari yakarangiye biba ngombwa ko bategereza kugirango uyu mukinnyi ahabwe ibyangombwa.

Sharaf Eldin Shaiboub nyuma yo gusinyisha akomeje kugereranwa n’umuhanzi witwa Makonikoshwa wakanyujijeho mu myaka yo ha mbere. Iyo urebye amafoto yaba bombi ubona basa neza cyane cyane ku misatsi uko biyogoshesha.

Shaiboub abamubonye mu myitozo y’ikipe ya APR FC ubona ko afite ubuhanga buhambaye ariko benshi bakomeje kwibaza ku mbaraga ze niba zizahangana n’abandi bakinnyi bakomeye andi makipe yaguze.

Sharaf Eldin Shaiboub na Makonikoshwa bakomeje kugereranwa

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali” Mwiseneza Josiane yatangaje ko kuba Miss Rwanda 2023 itarabaye ari igihombo ku bakobwa cyane abo mu cyaro

Harimo nayo mu buhinja bwe: Element yifashishije amafoto ateye ubwuzu maze yerekwa urukundo rudadanzwe ku isabukuru ye y’amavuko -AMAFOTO