in

“Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali” Mwiseneza Josiane yatangaje ko kuba Miss Rwanda 2023 itarabaye ari igihombo ku bakobwa cyane abo mu cyaro

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yatangaje ko yifuza ko irushanwa rya Miss Rwanda ryagaruka kuko muri 2023 ritabaye.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, Miss Josiane yagize ati “Njye nifuza ko ri rushanwa rigaruka kuko hari abana b’abakobwa babifata nk’inzozi zawe. Icya kabiri ifatiye rurini sosiyeye Nyarwanda, ndetse yafashaga abakobwa bagenzi bange kwitinyuka nihereyeho. Iramutse igarutse, numva hakongerwa imbaraga mu kwita ku bana baturuka mu byaro, nubwo baba badafite ibikabyo, ariko usanga bafite mu mutwe kuko iyi ni Miss Rwanda ntabwo ari Miss Kigali”.

Miss Mwiseneza Josiane kandi yavuze ko kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2019 byamunejeje cyene bigatuma agera kuri byinshi.

Ati ‘‘Ikintu cyanshimishije muri iriya minsi, nabaga nzi umuntu nzi ko tutavugana, nkabona aranyihamagariye ati ‘ndagushaka’. Akantumira tugahura, numvaga ari inzozi bidashoboka.’’

Ubwo yabazwaga impamvu atakigaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati ‘‘Njyewe nkunda gukora ibintu byange mu mutuzo, si ngombwa ko ibintu byose nkoze bijya hanze. Yego gutwika nabishobora kuko nkurikiranwa n’abantu benshi, ariko simbikora kuko hari benshi mbereye ikitegererezo.’’

Miss Mwiseneza Josiane yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndacyari isugi rwose” Umukecuru Nyirakajumba yatangaje ko nubwo imyaka ikomeje kumujyana kandi akiri isugi, afite ikizere ko azabona umugabo (Videwo)

Umukinnyi ukomeye APR FC yasinyishije akomeje kugereranwa n’umuhanzi wakanyujijeho mu myaka ishize kubera isura ye