in

Umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC yatakambiye umutoza Ben Moussa amusaba kuzamuhindurira umwanya amukinishaho

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ishimwe Annicet yasabye umutoza Ben Moussa kuzajya amukinisha ku 8 aho kumushyira ku 10.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bafite impano idashidikanywaho muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ibi bikaba byaranashimangiwe n’umutoza Ben Moussa nyuma y’uko bari bamaze gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Aganira n’itangazamakuru, Ben Moussa utoza iyi kipe y’Ingabo, yavuze ko u Rwanda rufite impano zidasanzwe zirimo n’iya Ishimwe Anicet.

Ati “Anicet afite byinshi. Ni Umunyarwanda w’umunya-Brésil. Yahinduye byinshi ubwo yinjiraga [ku mukino wa Rayon]. Ni umukinnyi mwiza w’ejo hazaza. Agomba gukomeza gukora kuko bizamufasha.

Amakuru dukura mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni uko Ishimwe Annicet yasabye umutoza Ben Moussa kuzamuha umwanya uhagije wo kubanza mu kibuga mu gice cy’imikino yo kwishyura ndetse akajya amukinisha kuri 8 kuko ariho akina yisanzuye kuruta gukina ku 10.

Ikipe ya APR FC yasoje imikino ibanza ifite amanota 28, mu gice cy’imikino yo kwishyura ikaba yiteguye kuzitwara neza ikegukana igikombe cya 21 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya abantu batinya kurogwa nabo si bo: dore indwara ikomeye ituma umuntu ahora yikanga amarozi ya hato na hato

Gareth Bale yasezeye gukina ruhago burundu