in

Gareth Bale yasezeye gukina ruhago burundu

Gareth Frank Bale umunya Wales w’imyaka 33 y’amavuko wabiciye bigacika mu makipe akomeye i Burayi yasezeye ruhago burundu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Grath Bale yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu butumwa Bale yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje ko aretse rugaho burundu ndtese anashimira abantu Bose baba abafana be , abakunzi be ndetse by’umwihariko ashimira umuryango we wamubaye hafi kuva yambara umwenda wa Southampton kugeza asezeye gukina ukundi umupira w’amaguru.

Ubutumwa bwa Gareth Bale asezera ruhago

Gareth Bale yakiniye amakipe atandukanye nka Southampton, Totenham Hostpurs, Real Madrid na Los Angeles ikina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Gareth Bale yatwaye Ibikombe bikomeye harimo Champions League eshanu, Europe Super Cup 3, Club World Cup 3,LaLiga Cup 3, Copa de Ley imwe, Super Cup ya Espagne imwe ndetse n’igikombe kimwe cya Champion ya USA.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri APR FC yatakambiye umutoza Ben Moussa amusaba kuzamuhindurira umwanya amukinishaho

Akomeje gukora amateka: Mukansanga Salima wagaragaje ko ashoboye agiye gusifura ikindi gikombe cy’isi