in

Umukinnyi ngederwaho muri Rayon Sports yatanze ibimenyetso bitatu bigaragaza ko umutoza Haringingo Francis ari ku rwego rwo hasi

Bamwe mu bakinnyi batandukanye mu ikipe ya Rayon Sports ntabwo bishimiye urwego rw’imitoreze rwa Haringingo Francis Christian n’abandi batoza batatu bamwungirije.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwafashe icyemezo cyo guha amasezerano y’umwaka umwe itsinda ry’abatoza bane aribo Haringingo Francis Christian n’umwungiriza we Rwaka Claude, Nduwimana Pablo ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi na Niyonkuru Vladimir utoza abazamu.

Ubwo bashyiraga umukono ku masezerano bari biyemeje ko bazatwara ibikombe byombi bikinirwa mu Rwanda, gusa kugeza ubu benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje gushidikanya ku bushobozi bwabo.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 cy’ejobundi ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, Umunyamakuru Mucyo Antha yasomye ubutumwa bw’abakinnyi barenga bane ba Rayon Sports bemeza ko Haringingo Francis Christian akora amakosa menshi bigatuma ikipe itakaza amanota atari ngombwa.

Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports bashinja Haringingo Francis Christian kutamenya gupanga neza abakinnyi 11 babanza mu kibuga, bakamushinja gutoza imikinire yo kugarira cyane ndetse no kutagira igitsure ku bakinnyi bafite imyitwarire mibi, ibi bikaba ari bimwe mu bituma umusaruro urushaho gusubira inyuma.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, iyi kipe ikaba yitegura kwakira Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare kuri Stade y’i Muhanga, mu gihe ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 Rayon Sports izakirwa na mucyeba APR FC kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
JLG
JLG
1 year ago

Uwo mukinnyi “ngenderwaho” ko mutamuvuze se?
Ubu iyi title yanyu ihuriye he n’inkuru! Le sensational n’est pas professionnel dans le journalisme.

Miss Mutesi Jolly yagarutse ku mbuga nkoranyambaga atakagiza umugore wa The Ben

Musanze Fc yamaze gusinyisha umutoza w’umwarabu watoje ikipe ikomeye hano mu Rwanda bakaza gutandukana