in

Ku myaka 5 y’amavuko umwana w’Umunyafurika yanikiye abandi bose yambikwa ikamba ry’ubwiza(AMAFOTO)

Umwana muto w’imyaka 5 y’amavuko byongeye w’umwirabura  yanikiye abandi benshi maze yambikwa ikamba ry’ubwiza rizwi nka Miss Toddler America Nation 2021.

Umukobwa ukiri muto, Kleopatra Vargas, ni umunyamerika ariko ufite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Nigeria aho Se umubyara avuka, mu gihe Nyina ari Umunyamerika. Ni umwana ufite igipimo cy’ubwenge butangaje uvuga nibura indimi 3 adategwa.

Kleopatra Vargas ufite imyaka 5 uherutse kwambara iri kamba ry’ubwiza mu bana bato muri Amerika, yavukiye i Chicago muri Illinois. Yegukanye ikamba rya ‘Miss America Nation atangaza benshi ubwo yavugaga ko ashimira umuryango mugari n’abateguye irushanwa.

Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutangazwa nka Miss Toddler mushya muri Amerika 2021, Kleopatra, uvuga indimo 3 zirimo Igbo yo muri Nigeria, Icyesipanyole n’icyongereza, yashimiye Abateguye iri rushanwa. Yashimiye kandi ababyeyi be, urukundo yagiriwe n’ubuyobozi muri rusange n’inkunga bamugiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wanywaga amatabi 10 ku munsi atwite yatangiye kwicuza kubera ibyamubayeho.

Umukecuru yasutse amarira mu bukwe bw’umuhungu we ubwo yamenyaga ko uwari kumubera umukazana we ari umukobwa we yibyariye.