in

Umuhungu yituye amarira umukobwa bamaze imyaka 5 mu rukundo

Umukobwa yituwe amarira n’umuhungu bakundanaga nyuma yo kumara imyaka 5 mu munyenga w’urukundo ndetse umusore yaramusezeranije ko bazagumana  ubuziraherezo ariko  mu minsi yashize akamubwira ko yifuza ko batandukana ,agahita anamu bloka.

Mu nkuru ikinyamakuru Yabaleft cyasohoye bagaragazamo screenshot z’uburyo umukobwa yinginze umusore ngo bakomezanye undi akabyanga ahubwo agahita amubloka ,kuburyo uyu mukobwa atabasha kwandkira umusore ngo abone ubutumwa.

Mu butumwa uyu mukobwa ngo yatanze ku rubuga rwa tiktok ubwo yagaragazaga uburyo umusore yise “Femi” bari bamaze imyaka 5 mu rukundo, yamubwiriyemo ko atakimukunda , yavuze ko atazi neza igituma abantu bahinduka vuba ndetse atanazi neza icyo yakoze ngo Femi yice isezerano yari yaramuhaye ryo kubana ubuziraherezo.

Yagize ati:“Sinzi impamvu abantu bahinduka vuba ,biracyameze nk’inzozi kuri njye , , Femi niki nakoze ngo mbe nkwiye ibi !? wansezeranije kubana iteka”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Liverpool na Chelsea zabaye nka za ndyarya ebyiri ziryamana bugacya ntayenze indi

APR FC yavunikishije abakinnyi b’inkingi za mwamba yiteguye kunyagira Mukura Victory Sports