in

Liverpool na Chelsea zabaye nka za ndyarya ebyiri ziryamana bugacya ntayenze indi

Ikipe ya Liverpool yanganyije na Chelsea ubusa ku busa mu mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu ukabera kuri Anfield Stadium, wari umukino w’umunsi wa 21 wa Premier League.
Uyu mukino wagiye kuba amakipe yombi amerewe nabi dore ko yombi yakurikiranaga ku mwanya wa 9 n’uwa 10 anganya yose amanota 28.


Umudage Jürgen Kloop utoza Liverpool yari yabanjemo Alisson; Milner, Konate, Gomez, Robertson, Bajcetic, Thiago, Keita, Elliott, Salah na Gakpo.
Chelsea niyo yatangiye yinjira mu mukino hakiri kare , ku munota wa gatatu Kai Havertz yatsinze igitego ku mupira Ziyech yatereye muri koroneli , Badiashile awugarurira Kai ariko atsinze igitego umusifuzi aracyanga.
Graham Potter utoza Chelsea yari yamanukanye abakinnyi barimo Kepa; Chalobah, Thiago Silva, Badiashile, Hall; Gallagher, Jorginho, Cucurella; Ziyech, Mount na Havertz.

Amahirwe ya Liverpool yo gutsinda igitego yabonetse mu minota ya nyuma y’igice cya mbere harimo umupira M.Salah yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina ariko awutera hanze.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije gutsinda indi.
Igice cya kabiri cyatangiye n’imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Liverpool. Ku munota wa 45 Ibrahim Konate yateye ishoti aritereye kure ashaka gutungura Kepa wari wasohotse mu izamu ariko umupira ujya hanze. Liverpool yari yakameje yagumye igerageza gushaka igitego harimo umupira watewe na Cody Gakpo ariko Kepa awukuramo.
Mudryk wigaraje mu mukino we wa mbere

Ku munota wa 57 Gallagher yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga ariko umupira awuteye Allison awushyira muri koroneli.

Mudryk wari winjiye mu kibuga asimbuye na we nk’umukinnyi mushya washakaga kwigaragaza , ku munota wa 65 yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Liverpool acenga uwo ahuye nawo wese ariko ateye umupira uca hanze y’izamu.
Mykhaylo Mudryk wari wazonze Liverpool yongeye kwararika ubwugarizi bwayo ku munota wa 75 ahawe umupira na Ziyech ariko Becker aratabara.
Uminota 90 y’umukino yarangiye ari ubusa ku busa.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Aaron Mugisha
Aaron Mugisha
1 year ago

Courage my brother

Ngibi ibihugu utazibeshya ngo ukoreremo imibonano mpuzabitsina

Umuhungu yituye amarira umukobwa bamaze imyaka 5 mu rukundo