in

Umuhanzikazi Miley Cyrus yasutse amarira nyuma yo gupfusha imbwa ye yakundaga cyane.

Umuhanzikazi w’icyamamare Miley Cyrus yatangaje ko ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’imbwa ye yakundaga cyane.

Nk’uko Miley Cyrus yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko mu ijoro ryakeye ari bwo imbwa ye yakundaga kurusha izindi yitwa Mary Jane yapfuye izize indwara ya Cancer. Iyi mbwa ikaba yari imaranye n’uyu muhanzikazi imyaka 10 babana.

Miley Cyrus yanditse ku rukuta rwe rwa Instragram ababaye cyane maze agira ati ”Mfite agahinda kenshi gakomeye k’Imbwa yanjye Mary Jane yapfuye, yapfuye izize Cancer, gusa yagaragaje ubutwari igihe cyose twabanye yambaga hafi. N’ubwo yapfuye itakiri kubabara njyewe umubabaro uranyuzuye kuko yitahiye ntazongera kuyibona.”

Uyu muhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime yakomeje abwira ama miliyoni y’abantu bamukurikira kuri Instagram ko “Iyaba abantu bose bakamenye ko dufite igihe gito ku isi twakagikoresheje neza tukabana mu mahoro n’urukundo, hari benshi baziko imbwa ntacyo zimaze ariko burya zigira urukundo ruruta urw’abantu, Mary Jane yari inshuti yanjye magara”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu makosa ukwiye kwirinda gukora mu gihe uri mu bihe byiza n’umukunzi wawe mu buriri.

Dore imyaka abagore bageramo bakaryoherwa no gutera akabariro cyane.