in

Umuhanzikazi Jennifer Lopez ari kugurisha inzu yari amaze imyaka 6 atuyemo (AMAFOTO)

Umuhanzikazi w’imyaka  53 Jennifer Lopez ari kugurisha inzu yari amazemo imyaka igera kuri 6 nyuma yo gushyingiranwa n’umukunzi we Ben Affleck bamaze amezi agera kuri 6 babana.

 Iy’inzu y’ibyumba  9 ,ubwogero  13 iherereye Califonia Bel-Air,  Jenifer Lopez yari yayiguze mu mwaka wa 2016  amafaranga agera kuri miliyoni 28 z’amadolari  , ubu akaba ari kuyigurisha agera kuri miliyoni 42.5 z’amadolari ,akunguka agera kuri miliyoni 14 z’amadolari.

The New York Post dukesha iy’inkuru ntiyigeze itangaza ,nyuma yo kugurisha iy’inzu Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck barahita bajya gutura he ,gusa nanone bishoboka cyane ko atari hanze y’umujyi wa Califonia , umujyi usanzwe utuyemo ibyamamare bitandukanye muri America.

Inzu ya Jennifer Lopez yari amazemo imyaka 6 ari kuyigurisha miliyoni 42 z'amadolari
Inzu ya Jennifer Lopez yari amazemo imyaka 6 ari kuyigurisha miliyoni 42 z’amadolari

Source :NYP

Photso by : Carolwood Estates

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gabriel Jesus na Thomas Tey Partey bageze he bagaruka mu kibuga ? amakuru agezweho ku mvune muri Arsenal

Ese koko abanyarwanda bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bashobora gukundana rugakomera?