in

Gabriel Jesus na Thomas Tey Partey bageze he bagaruka mu kibuga ? amakuru agezweho ku mvune muri Arsenal

Ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa mbere muri English Premier nyuma yo gukora amateka atarigeze akorwa n’iyi ikipe yo kuzuza amanota mirongo itanu mu mikino 19 itangira ya shampiyona.

Benshi mu basesenguzi bahamya ko amahirwe ya Arsenal yo gutwara iyi shampiyona azashingira ahanini ku kutavunikisha bamwe mu bakinnyi bayo bingenzi kuko uwo barwanira umwanya wa mbere kugeza ubu  Manchester City ashobora ku muvana kuri uwo mwanya wa mbere mu mikino 19 isigaye muri iyi shampiyona. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru avugwa muri iyi kipe ku basore bayo batandukanye ku bigendanye ni imvune.

Gabriel Jesus:

Gabriel Jesus uheruka kugararagara mu mukino wa Arsenal ubwo iyi kipe yakinaga na Wolves mu kwezi kwa cumi na kumwe mbere y’imikono y’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar aho yavunikiye mu mukino ikipe ye yacyinaga na Cameroon . Gabriel Jesus ku mbuga ze nkoranyambaga yagiye yerekana aho ageze agaruka  ndetse mu mukino ikipe ya Arsenal yatsinzemo Manchester United yabwiye umukinnyi w’iteramakofi ko ashobora kugaruka mu byumweru bitarenze bitandatu bivugwa ko mu kwezi kwa 3 ikipe ya Arsenal izongera kubona rutahizamu wayo.

Reiss Nelson:

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Arsenal na Juventus mu mpera z’umwaka ushize, Reiss Nelson yasohotse mu kibuga yavunitse. Mu mafoto yaraye asohotse ku mugoroba, Reiss Nelson yagaragaye ari kumwe na Eddie Nketiah bivuze ko yamaze kugaruka mu myitozo. Reiss Nelson ashobora kugaragara mu mukino ikipe ya Arsenal ifitanye na Everton muri iyi wikendi cyangwa se agakoreshwa  muri weekend ikurikira.

Emile Smith Rowe:

Rutahizamu w’umwongereza Emile Smith Rowe nyuma yo kubagwa akamara amezi 4 hanze mu  mukino wa FA Cup Arsenal yakinaga na Oxford United yinjiye mu kibiga asimbuye gusa imvune yagize mu kibero yatumye atagaragara mu mukino wahuje Arsenal na Manchester City ndetse arashidikanywa ku mukino wo muri weekend ikipe ya Arsenal izasuramo Everton.

Thomas Partey:

Mu mukino ikipe ya Arsenal yatsinzwemo ni ikipe ya Manchester City kuwa gatanu ushize Tey Partey yasimbujwe mu gice cya kabiri cy’umukinn nyuma yo kugira ikibazo mu mbavu byateye urujijo mu bafana ba Arsenal bahamya ko umusaruro w’iyi kipe ushingiye ku buzima buzira imvune muri uyu mwaka bwuyu munyafurika yagaragaye mu mafoto y’imyitozo yo kuwa 4 ndetse ashobora kugaragara mu mukino wa weekend Arsenal izahuramo na Everton.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi wa Dwayne Johnson “The Rock” yakoze impanuka ikomeye

Umuhanzikazi Jennifer Lopez ari kugurisha inzu yari amaze imyaka 6 atuyemo (AMAFOTO)