in , ,

Ese koko abanyarwanda bahuriye ku mbuga nkoranyambaga bashobora gukundana rugakomera?

Abahanzi benshi baririmbye kandi baracyaririmba ku rukundo; umunyarwanda Meddy we yararirimbye ati iby’urukundo ni amayobera. Kera habagaho abaranga mu Rukundo bagahuza abantu ndetse bagakundana bikageza naho barushinga rugakomera.
Uko iterambere ryagiye riza ibintu byagiye bihinduka abantu bakihurira bagashimana bagakundana rugakomera. Guhera mu myaka mike ishize hadutse imbuga nkoranyambaga zihuza abantu mu buryo bworoshye bakamenyana bakaba banahapangira imishinga itandukanye ibyara inyungu kandi bikagenda neza nubwo bwose hari n’abahahombera kubera kubyitwaramo nabi.
Imbuga zihuza abantu cyane twavuga nka facebook ari nayo yabanje kuva mu myaka yashize nubwo muri iyi minsi urubyiruko rutakiyitabira cyane kuko haje izindi mbuga zayisimbuye nka Instagram,Twitter,snapchat clubhouse,… ari nazo muri iyi minsi ziri guhuriraho urubyiruko cyane.
Twifashishije ubushakashatsi bworoheje twakoreye kuri rumwe mu mbuga zikunzwe n’urubyiruko cyane muri iyi minsi rwa Twitter twifuje kumenya niba koko abantu bashobora kuruhuriraho bakamenyana bakaba banakundana bataziranye bikazavamo urukundo nyarwo. Mu basubije bose 70% bemeza ko bishoboka cyane ko abantu bahuzwa na Twitter ndetse bagakunda bigashoboka ibi bikaba gihamya ko imbuga nkoranyambaga zabaye umuhuza mushya bigendanye n’iterambere isi igezeho muri iki gihe.

Nubwo bimeze gutyo ariko ntitwabura kuvuga ko bisaba kubyitondondera no gushishoza kwinshi kuko akenshi hari abahura n’ingaruka zo gukundana n’abantu batabanje kumenya imico yabo rimwe na rimwe bikabaviramo igikomere ndetse n’ihungabana rikomeye rivuye mu guhemukirwa n’abantu bahuriye kuri izo mbuga babizeza ibitangaza
Hari ingero zifatika zabagiye bahemukirwa bikomeye bivuye cyane cyane mu gushyira amafoto y’ubwambure bwabo hanze bikozwe nabo bizeye bakayabaha mu gihe babizezaga urukundo, ibintu bivamo ihungabana rikomeye rishobora no gukurikirwa no kwiyahura.
Inama twagira abahuzwa n’imbuga nkoranyambaga ni ukugira amakenga bagashishoza, bakitonda bagafata umwanya wo kumenyana neza ndetse bakabanza bakanagira umwanya wo guhura imbona nkubone kugira ngo bizere ko uwo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga ari we koko.

Bruce M & YOU

Written by You & Bruce M

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Jennifer Lopez ari kugurisha inzu yari amaze imyaka 6 atuyemo (AMAFOTO)

Imbamutima za Emanuel wiga muri Kaminuza ya Butare ‘UR’ akanakora akazi k’ubukarani -AMAFOTO