in

Umuhanzikazi Bwiza yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi ari i Burayi avuga icyatumye agaruka vuba

 

 

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Bwiza ukunzwe cyane na benshi mu gihugu ndetse no hanze yacyo yaramaze iminsi mu bitaramo ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakoreye igitaramo i Lyon ku itariki 24 werurwe 2023.

Bwiza yageze i Kigali atangaza impamvu nyamukuru yatumye adatinda mu gihugu cy’Ubufaransa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko aje kwitegura igitaramo yatumiwemo mu gihugu cya Uganda ndetse ko ubukonje bwo mu gihugu cy’Ubufaransa nabwo butari bumworoheye.

Umuhanzikazi Bwiza yakomeje avuga yatunguwe no kubona abantu bakunda indirimbo ze ndetse banitabira igitaramo ke ati: “siniyumvishaga ko nzabona abantu baza kundeba kandi bazi indirimbo zange naratunguwe narinziko nta muntu nzabona uzakundeba rero byaranshimishije cyane kubona abantu baturutse mu mijyi itandukanye bakaza kwitabira igitaramo cyange”.

Uyu muhanzi yatangaje ko aje kwitegura igitaramo afite kizaba tariki 19 Mata 2023 mu gihugu cya Uganda cyateguwe na Muhoozi Kainerugaba.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanywi b’inzoga amafaranga bayakurahe? Bralirwa yatangaje ko mu mwaka ushize yungutse amamiliyoni menshi

“Abageni baza basaba ivanga mutungo mubitondere” Tidjara yagiriye inama abasore bose ku mugore bagomba kwitondera