in

Umuhanzi w’umugande Jose Chameleone yasabwe kugira icyo akorera umumotari aherutse guhondagura bikiri mu maguru mashya 

Umuhanzi Jose Chameleone yasabwe gusaba imbabazi umumotari aherutse gukubitara kumugongera imodoka, bitabaye ibyo igitaramo arimo ategura kuri uyu wa 24 kizasige amateka mabi.

Umwe mu bahanzi bakanyujijeho ndetse nanubu bakaba bagikunzwe cyane muri Uganda ndetse na Africa y’uburasirazuba Jose Chameleone yasabwe kwihutira gusaba imbabazi cyangwa se ibisusa bikamubyarira amazi.

Uyu muhanzi ku wa 10 gashyantare 2023, yateguye igitaramo cya Gwanga Mujje ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye igasenya ibintu byiganjemo ibyo bari bateguye muri icyo gitaramo harimo amahema yo kwicaramo.

Nyuma byaje kumenyekana ko umumotari aherutse gukubita ariwe wamuteye umwaku kugira ngo icyo gitaramo yari yateguye ntikibe akagusha imvura nyinshi yasenye ibyo bintu byose bigatuma gisubikwa kimurirwa ku wa 24 gashyantare 2023.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse gutandukana na Rayon Sports yabonye indi kipe ikoreye hano mu Rwanda

Abajura batatu bafatiwe mu kabari bari kunywera ibihumbi 900