in

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi uherutse gutandukana na Rayon Sports yabonye indi kipe ikoreye hano mu Rwanda

Mico Justin uherutse gutandukana na Rayon Sports imusezereye, yamaze gusinyira ikipe ya Mukura VS amasezerano y’amezi 6.

Uyu mukinnyi ukina asatira yari amaze amezi 7 nta kipe afite, ni nyuma y’uko muri Nyakanga 2022 Rayon Sports yakiniraga imubwiye ko atari muri gahunda y’abakinnyi bazakomezanya mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Mico yakiniye amakipe atandukanye arimo Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya Isonga yatangiriyemo nk’uwabigize umwuga, AS Kigali, Police FC, Sofapaka FC yo muri Kenya na Rayon Sports.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Nigeria y’abarimunsi y’imyaka 20, igihagararo cye gikomeje kurikoroza _ AMAFOTO

Umuhanzi w’umugande Jose Chameleone yasabwe kugira icyo akorera umumotari aherutse guhondagura bikiri mu maguru mashya