in

Umuhanzi Jay Polly ntiyorohewe n’abafana be bamusaba gukora ikintu gikomeye

Umuhanzi Jay Polly uzwi mu njyana ya Hip hop akomeje gusabwa n’abafana be ,kugaruka mu muziki dore ko amaze igihe nta ndirimbo nshyashya asohora.

Ni nyuma y’aho uyu muhanzi ashyize   ifoto ye kuri Instagram maze arangije yandikaho ati: ’’Umwaka mushya, amafaranga menshi, imigisha myinshi biracyaza’’.

Munsi ya bwa butumwa twavuze hejuru abamukunda bagiyeho barisanzura bamubwira akari ku mutima bashize amanga. Hari uwiyita V-izzo250 wamubajije igihe azagarukira mu muziki. Ati: ’’Umuhanuzi Kabaka wa rap gira ugaruke kuko game yarapfuye’’.

Ni ibitekerezo birimo n’iby’abanyamakuru barimo Luckman Nzeyimana wa RTV wagize ati: ’’Kabakaaaaaa nkwifurije ibyiza nshuti 2021”. Umuhanzi Muneza Christopher na we yagize icyo yandika ku butumwa bwa Jay Polly ati:’’Urasa neza ugiye gutwika’’.

Jay Polly iyo urebye kuri shene ye YouTube usangaho indirimbo yakoze akiri muri The Mane yari yahuriyemo na Marina amuha ikaze dore ko yari avuye muri gereza. Iyo ndirimbo yitwa Umusaraba wa Joshua.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya uko byagenda uramutse buri munsi uriye tangawizi buri munsi ukwezi kose.

Umunyamakuru wamenyekanye mu bitangazamakuru byinshi harimo na RBA yitabye Imana