in

Umunyamakuru wamenyekanye mu bitangazamakuru byinshi harimo na RBA yitabye Imana

Umunyamakuru wakunzwe n’abatari bake mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, Umuhire Valentin yitabye Imana azize uburwayi.

Valentin ymenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Amakuru y’urupfu rwa Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

Umuhire wakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Tv10 yakoreye mu myaka ya 2013 ndetse n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio Huguka ndetse by’umwihariko akaba yarakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Umuhire kandi azibukirwa ku kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ kimaze gushinga imizi aho ari mu batangiranye nacyo ndetse akaba yarakunze kukiyobora inshuro nyinshi dore ko asanzwe ari umuhanga mu kuyobora ibiganiro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Jay Polly ntiyorohewe n’abafana be bamusaba gukora ikintu gikomeye

Niba warabaswe n’ibi bintu bikurikira uri umusore/umugabo menya ko urimo kwiyangiriza ubuzima.