in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umuhanzi Cyusa ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’ikizungerezi (AMAFOTO)

Hari benshi mu byamamaze bagira ibanga inkuru z’urukundo rwabo hari n’abandi babivuga ugasanga ntacyo bibatwaye.

Ku muhanzi Cyusa Ibrahim we yerekanye amarangamutima ku mukobwa yihebeye yerekana ko ari uwo areba amaso ye ntahumbye.

Ku mbuga nkoranyambaga zabo ntibahwema kwerekana ibiri ku mitima yabo bombi.

Cyusa yashyizeho agafoto arikumwe n’uyu mukobwa arenzaho amagambo agira ati “Uwo amaso yanjye areba ntahumbye.” Inyuma yahise arenzaho umutima.

Uyu mukobwa nawe anyuze ku rubuga rwa Instagram yashyizeho indi foto arikumwe na Cyusa yandika avuga ko “Amukumbuye.”

Cyusa nawe yahise afata ibyo uyu mukobwa yavuze abishyira kuri Instagram ye ubundi arenzaho indirimbo ya Cecile Kayirebwa yasubiyemo yitwa ‘Marebe.’ Ku bazi iyi ndirimbo yiganjemo imitoma aho umwe aba ataka uwo akunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu karere ka Kamonyi habereye indi mpanuka.

Ya mashusho y’urukozasoni ya Tiwa Savage yarijije abafana be.