in

NdababayeNdababaye

Mu karere ka Kamonyi habereye indi mpanuka.

Nyuma y’iminsi ibiri habaye impanuka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira yahitanye umwarimu, hongeye kuba indi mu Murenge wa Rugarika aho ikamyo yagonze imodoka nto yo mu bwoko bwa Corolla, umuntu umwe akahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yatangaje ko ikamyo yari ipakiye umucanga iva i Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze imodoka irimo abantu batatu.

Yavuze ko uwari utwaye imodoka nto yakomeretse byoroheje, umwe mu bo bari kumwe akomereka bikomeye mu gihe undi yahise yitaba Imana impanuka ikiba.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gahinda kenshi, Nyinawambogo yavuze ibyo umugabo babyaranye yamukoreye

Umuhanzi Cyusa ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’ikizungerezi (AMAFOTO)