in

Umugore wanywaga amatabi 10 ku munsi atwite yatangiye kwicuza kubera ibyamubayeho.

Uyu mugore  wo mu Bwongereza, witwa Gemma Tucker w’imyaka 40 y’amavuko yatanze ubuhamya bwuzuye kwicuza n’agahinda kuba atarigeze areka kunywa itabi ubwo yari atwite abana be 2 ba mbere. Avuga ko yatangiye kunywa itabi ubwo yari akiri muto afite imyaka 13 gusa y’amavuko.

Mu kiganiro Gemma Tucker yagiranye n’ikinyamakuru The Mirror Uk yatangaje ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 13 akaza gusama inda ya mbere ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko. Ubwo yatwitaga bwa mbere ntiyigeze areka kunywa itabi dore ko yanywaga amasigara (Cigarettes) 10 ku munsi.

Umwana yibarutse bwa mbere witwa Tiger-Lily ufite imyaka 19 ubu Gemma Tucker avuga ko yamubyaye mu buryo bugoranye bamubaze ndetse akavuka afite ibiro bike bigera ku magarama 5lb 11.

Kuba yarabyaye imfura ye bimugoye bikanamuviramo kugira ibiro bicye biri munsi y’ibiro bikwiye umwana avukana, ntabwo byamubujije kureka gukomeza kunywa itabi kuko yakomeje kurinywa n’ubwo yatwitaga umwana wa kabiri. Uyu mwana wa 2 ni umuhungu witwa Dayne nawe wavutse afite ibiro bicye cyane bitewe n’itabi ryinshi mama we Gema Tucker yanywaga.

Gemma Tucker akaba yicuza kuba atarigeze areka kunywa itabi kandi yaramaze kubona ingaruka byagize ku mfura ye. Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo nigeze ndeka kunywa itabi ntwite abana 2 ba mbere kuko ntigeze mbona umubyaza umpa amabwiriza yo kurireka, numvaga ntacyo bizatwara umwana ntwite gusa na none nararikundaga cyane kurireka byarananiye”.

Gusa nyuma amaze kubona ingaruka zo kunywa itabi atwite yahisemo kubireka burundu. Kugeza ubu Gemma Tucker yibarutse abandi bana 2 bafite ubuzima bwiza nyuma yo kureka itabi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.

Ku myaka 5 y’amavuko umwana w’Umunyafurika yanikiye abandi bose yambikwa ikamba ry’ubwiza(AMAFOTO)