in

Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.

Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yahaye isomo rikomwye umuhungu yari yasuye ubwo yamwimaga amafaranga yo gutegesha asuba iwabo aho yamwibye telefoni ze n’amafaranga bituma bitabaza inkiko ngo zibarenganure.

Umukobwa witwa Nelius Wangui yasuye umusore w’inshuti ye witwa Eric Basweti birangira nabi kuko byabaye ngombwa ko bitabaza inkinko. Amakuru y’ikinyamakuru The Star avuga ko uyu mukobwa yacunze umukunzi we yinjiye mu cyumba cy’ubwogero afata Telefone 2 zihenze z’umusore imwe ifite agaciro kangana na 37,500 by’Amashilingi ya Kenya, indi ifite agaciro ka 40,300 Sh, ni ukuvuga asaga 339,689 Frw mu manyarwanda.

Umusore yavuye mu bwogero asanga umukobwa yagiye kare, agerageza gufungisha Simukadi yariho amafaranga menshi atatangajwe umubare asanga umukobwa yari yaracunze umubare w’ibanga yaramaze kuyakuraho yose. Eric yitabaje inzego z’umutekano maze umukobwa arafatwa.

Nelius amaze gufatwa, yaje kugezwa imbere y’urukiko rwa Makadara, maze yemera ko yibye umusore bakundanye imyaka 2 yose, gusa akavuga ko we yabikoze kugira ngo azazigurishe ajye abona tike yo kujya aza kumusuran kuko ngo igihe cyose yamusuriye ataramuha amafaranga yo kwishyura ingendo zo kuza no gutaha (Tickets).

Ibi byabaye ku ya 18 Werurwe muri Nairobi muri Kenya. Urukiko rwategetse ko uyu mukobwa arekurwa agatanga ingwate ingana na 50,000 by’Amashilingi.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.

Umugore wanywaga amatabi 10 ku munsi atwite yatangiye kwicuza kubera ibyamubayeho.