in

Umugore utwite yaguwe gitumo n’umugabo we wasanze asambanira ku gitanda cyo kwa muganga n’undi mugabo

Umugore utwite wo muri Uganda mu karere ka Apac yafashwe akora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo ku gitanda cy’ibitaro byo muri aka gace.

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kugana ibitaro by’Akarere ka Apac yazahajwe na Malaria, hashize iminsi 5 umugabo we witwa Alex Okuta nibwo yaje kumureba maze atungurwa no gusanga ari gusambana n’umusore w’imyaka 24 wo muri aka gace maze ahita ahunga.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Joseph Onuk yahamije iby’aya makuru agira ati “Ndanenga umugabo w’uyu mugore, ni gute ushobora kohereza umugore wawe ku bitaro ubundi ukamara igihe kingana gutya utamusura? Abagabo benshi usanga bakunze kuvuga ko baba bahuze, udahuze azagutwara umugore.”

Amakuru ahari ni uko kugeza ubu polisi ikorera muri aka gace yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imva n’imvano kugirango icyamamare Jason Derulo kigaragare gifite ikote ryo muri Moshions ku rubyiniro

Karabaye noneho kibonke birajaguye ageze aho gucunga ibigurudumu-Videwo