in

umugabo yavumbuweho gukoresha abana be babakobwa iby’urukozasoni

Umugabo witwa Ryan Rovito w’imyaka 34 utuye muri leta ya Califonia yatahuwe n’umugore we ko amaze igihe afata amashusho n’amafoto y’abana babo babakobwa bambaye ubusa,ubwo babaga bari  mu bwiherero.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New York Post ivuga ko ku itariki 8 Werurwe 2023 aribwo umugore w’uyu mugabo yavumbuye ko umugabo we yashyize camera yihishe mu  bwiherero bw’abashyitse mu rugo rwabo ,ari nabwo abana babo bakunda gukoresha ,kuburyo yabafataga amashusho bambaye ubusa batabizi, ibyatumye umugore we yiyambaza polisi.

Ubwo polisi yahageraga ,mu iperereza ryakozwe yasanze uyu mugabo yaramaze gufata amashusho n’amafoto y’abana be babakobwa bambaye ubusa inshuro zigera kuri 900 , aho bigaragara ko ngo uyu mugabo yabikoraga aba bana batazi ibyaribyo.

Ku itariki 9 Werurwe 2023 ,uyu mugabo akaba yarahise atabwa muri yombi ,akaba afungiye muri gereza ya Shasta County ,

Umugore yavumbuye ko umugabo we w'imyaka 34 Ryan Rovito yafataga amashusho y'abana babo babakobwa bambaye ubusa
Umugore yavumbuye ko umugabo we w’imyaka 34 Ryan Rovito yafataga amashusho y’abana babo babakobwa bambaye ubusa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana wakubise Jack Grealish yasanzwe yapfuye

Ubu ni ubunyamanswa; Umugore yashwanye na mugenzi we aho kugira ngo akubite nyiri ubwite yihimura ku mwana we muto w’igitambambuga(Videwo)