in

Umufana wakubise Jack Grealish yasanzwe yapfuye

Ubwo Paul Mitchell yakubitwaga Jack Grealish wari kapiteni wa Aston Villa

Paul Mitchell, umugabo w’imyaka 32 y’amavuko akaba yaramamaye ubwo yinjiraga mu kibuga agakubita Jack Grealish yasanzwe yapfuye.

Muri 2019 mu kwezi kwa Gatatu, ubwo habaga umukino wahuzaga ikipe ya Birmingham na Aston Villa , umufana wa Birmingham yinjiye mu kibuga atera ingumi Jack Grealish wari kapiteni wa Aston Villa mbere y’uko yerekeza muri Manchester City.

Ubwo Paul Mitchell yakubitaga Jack Grealish wari kapiteni wa Aston Villa

Icyo gihe uwo mufana yafunzwe iminsi 14 ndetse ahagarikwa kuzongera kujya muri Sitade mu gihe cy’imyaka 10.
Paul Mitchell witabye Imana ku myaka 32

Kuri ubu Paul Mitchell nta gihumeka umwuka w’abazima nk’uko byemejwe n’umuryango we kuwa Kane.
Umuryango wa Paul Mitchell wemeje ko uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko yasanzwe ku muhanda wo mu mujyi wa Birmingham yitabye Imana , gusa icyamuhitanye ntikiramenyekana.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tidjara kabendera yaburiye abakobwa bategereje ngo barashaka abagabo bafite amafaranga

umugabo yavumbuweho gukoresha abana be babakobwa iby’urukozasoni