in

Umugabo yatunguwe no kubona uwo yitaga umugore we ari umugabo .

Umugabo yatunguwe bikomeye no kubona uwo ko amaze imyaka irenga 20 abana numugabo mugenzi we ,kandi yari azi ko ari umugore bashyingiranwe.

Nk’uko ikinyamakuru New York Times cyabyanditse ngo uyu mugabo witwa Jan w’imyaka 44 ukomoka mu Bubiligi ngo yahuye n’umukobwa mwiza wiyita Monica muri 1993 aramukunda mu gihe gito cyane bataramenyana bihagije bahita babana, gusa uyu mugabo kuko yari afite abandi bana babiri ku ruhande ntabwo yifuje guhita abyara undi mwana ubu hari hashize imyaka irenga 20 babana.

Hashize igihe yaje gusanga  imyitwarire itari myiza ku mugore we irimo kwambara utwenda tugufi no kwirebera amafoto y’abasore bakiri bato ku mbuga nkoranyambaga.

Aganira n’iki kinyamakuru yagize ati: “Nta kintu nakekaga kugeza igihe mubyara wanjye yaje kudusura akabivumbura” Nyuma yimyaka 20 mubyara wa yaraje arabimubwira ati ‘uyu muntu mbona afite imico n’imiterere by’abagabo, kuva ubwo ibihuha byakomeje gukwirakwira hose, kera kabaye Monica aza kwiyemerera ko yavutse ari umugabo ariko ko yaje kwibagisha kugirango abe umugore.”

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe ,urugo rwabo rwabaye nkurusenyutse ,ndetse ntibongera gucana uwaka.

Nyuma uyu mugabo yahise ajyakwaka gatanya ariko baramwangira ,gusa kuri ubu ngo bakomeje kubana mu nzu imwe,ariko batararana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari yakoreye ibirori by’akataboneka umwana yabyaranye na Diamond Platnumz (AMAFOTO).

Ibyo mushiki wa Cristiano Ronaldo yakoreye Messi ni agahomamunwa.