in

Umugabo yakoreye igikorwa cy’ubunyamaswa umugore we imbere y’umwana wabo w’umwaka 1

Umugabo wo muri Afrika y’Epfo witwa Marvin Lambert, yishe atereye icyuma umugore we witwa  Zanele Pretty Hlatshwayo, imbere y’umwana wabo w’umuhungu ufite umwaka umwe  amuziza kuba yari yamusabye ko barekera ibyo gukundana.

Inkuru ivuga ko ibi byabaye kuwa gatatu tariki 15 Werurwe 2023 , bibera muri Witbank, Mpumalanga, mu majyepfo y’Igihugu cya Afrika y’Epfo , aho ngo uyu mugabo yateye icyuma uyu mugore akamwica nyuma y’iminsi amusabye ko batandukana bakarekera ibyo gukundana ariko umugabo ntabyakire neza.

Amakuru akavuga ko nyuma yo kwica umugore we ,uyu mugabo nawe yagerageje kwiyahura ariko kubw’amahirwe ntiyakwitaba Imana ,ubu akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yamara gukira agahita agezwa imbere y’ubutabera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo: Umukarani yapfiriye mu kazi

Andi makuru mashya asohotse nonaha areba abanyeshuri bose mu gihugu