in

Umugabo ushinjwa kwiba igisheke ibyo yakorewe ni agahomamunwa.

Uyu mugabo witwa Wilson Zamayele ufite imyaka 50 ari mu bitaro i Ntcheu muri Mali nyuma yo gukubitwa n’abaturage akanatemwa amaboko n’umuhinzi w’ibisheke. Umuhinzi w’ibisheke avuga ko uyu mugabo yibye ibisheke mu murima we mu mudugudu wa Kandota, mu karere ka Kwataine.

Umuvugizi wa polisi ya Ntcheu, Hastings Chigalu, avuga ko ingeso yo kwiba ari mbi ariko abaturage bakwiye kudashaka kwambura ubuzima uwashatse kwiba. Akomeza avuga ko uwahohotewe ari Wilson Zamayele, mu gihe umuhinzi w’ibisheke wamuhohoteye ari Bwana Molesi uri guhigwa bukware nk’uko Faceofmalawi dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyagufasha kubaka urukundo nyakuri.

IFOTO Y’UMUNSI: Yannick Mukunzi n’umuryango we