in

Umucunguzi wa Apr Fc wari utegerejwe na benshi yamaze kugera i Kigali mu ibanga rikomeye cyane

Nyuma yo gutangira shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda nta mutoza mukuru ifite, kuri ubu umutoza mukuru w’ikipe ya Apr Fc yamaze kugera i Kigali mu Rwanda gukora akazi yasinyiye muri iyi kipe y’ibikombe byinshi mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Nzeri 2022 nibwo umutoza mukuru wa Apr Fc, Mohammed Adil Erradi yageze mu Rwanda nyuma yo kumara hafi ukwezi iwabo.

Amakuru agera kuri YEGOB ni uko uyu mutoza yageze i kigali mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Nzeri 2022 ku isaha y’isaa sita n’iminota mike z’amanywa.

Uyu mutoza agarutse mu kazi nyuma y’uko yari yagiye iwabo mu biruhuko gusa ariko hari n’andi makuru avuga ko uyu mutoza yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gutoza.

Adi yasubiye iwabo nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ya Apr Fc ndetse yagiye bamaze kumwerekana akaba agarutse gutegura ikipe ye igiye gukina na Monastir yo muri Tunisia.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’amavubi yanenze abakinnyi ba rayon sports baje batari ku rwego yifuza

Ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Amavubi bazabanzamo ku mukino wa Ethiopia