in

Umubano w’umwihariko umukristu agirana n’Imana umumarira iki?

Hari ibintu bitandukanye byatumye hari abatubanjirije babaye intwari, kandi ubutwari bwabo butubera inyigisho zitwereka ko bishoboka. Muri nyinshi mu ngingo, uyu munsi turahera ku ngingo imwe mu byaranze abatubanjirije byatumye baba intwari ariyo “kugirana umubano wihariye n’Imana”.

“Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizagutembana nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata…” (Yesaya 43,2-4). Mu buzima busanzwe, umuntu ajya agira inshuti nyinshi, ariko ntabwo ubucuti mugirana buri ku rugero rumwe habamo inshuti z’umwihariko ari zo zitwa “Inkoramutima” izo nshuti z’inkoramutima ntiziba nyinshi kandi uzazibwirwa n’uko wisanga muganira byose.

Bibiliya ivuga ko urukundo rukomeye, ngo ni nk’urupfu ndetse n’amazi menshi ntiyaruzimya n’inzuzi zuzuye ntizarurenga (Indirimbo za salomo. 8:6-7).

Babaga mu isi batitaye kuby’isi bakagera aho bavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi bashaka kugaragaza ko mu isi atari iwabo, bityo bakagaragaza ko ibyiringiro byabo bitagarukira hano mu isi.

Ibyo byatumye n’Imana ubwayo iba inshuti yabo cyane ndetse ntikorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo. (Abaheburayo 11:16)

Bamwe mu bagize umubano wihariye n’Imana

ENOKI: Yagendanye n’Imana imyaka 300 yose Imana ibona ko adasanzwe adakwiriye gupfa, imwimurira mu ijuru adapfuye kuko igihe cye atabaye nk’abandi bose ahubwo agashakisha Imana n’umutima we wose.

ABURAHAMU: Yumviye Imana mu buryo bukomeye yemera gusiga umuryango we ahaguruka mu gihugu cye agenda yerekeza aho atazi abyijejwe gusa n’Imana yamuhagurukije.

Yihanganiye mu kigeragezo cyo kumara igihe atabyara, n’aho abyariye Imana imugeragereza ku mwana we w’ikinege kandi w’isezerano ngo amutambire Uwiteka igitambo cyoswa aremera kuko yizeye Imana mu buryo budasanzwe.

DAWIDI: Kuri we Imana yaravuze ngo afite umutima umeze nk’uko ishaka, kandi yaranzwe no kugira ishyaka ryinshi ry’Imana mu buryo budasanzwe, ageza aho atinyuka guhangana na Goliyati warwanyije cyane abisiraheri nyamara abasirikari bose bari bamutinye ariko kuko yari afite uko abanye n’Imana kandi hari uko yari ayizi kurusha abandi bimuhesha kurwana aratsinda.

PAWULO: Mu gihe cye hahamagawe benshi ariko ntawigeze agera kurugero rwe mu gukorera Imana.Yagiye yandikira abakristo aritanga kugeza ubwo yatanze n’ubuzima bwe agacibwa igihanga kubwo guhamya.

Inyungu zo kugirana umubano wihariye n’Imana:

– Ufitanye umubano wihariye n’Imana agendana amabanga y’Imana ndetse ugasanga kenshi ibimubaho afite uko abiziranyeho n’Imana.

– Ntarambirwa gutegereza Imana kuko aba azi neza ko byatinda byabanguka Imana izigaragaza mu buzima bwe,

– Arakomera no ku munsi mubi kuko aba azi neza ko Imana izamufasha ikamushyigikira.

– Ahantu hose aba afite isezerano ry’ubutabazi kuri we aho aba ari hose, kandi ahora hafi y’Imana atekereza ineza yayo ndetse agakumbura kuzabana na yo iteka ryose (Yesaya 43:2)

Nasoza nsaba buri wese gushishikarira kwegera Imana by’umwihariko no kuba inkoramutima yayo mukagirana umubano wihariye atari iby’idini gusa kuko bifite inyungu k’uwizera wese, cyane cyane iyo ageze mu bikomeye, Imana ntishobora kumwirengagiza habe na gato.

Kugira ngo ugirane umubano wihariye n’Imana bigusaba kuyikunda byimazeyo ukayiha igihe cyawe.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri APR FC hagiye kunyuzwamo umweyo! APR FC igiye kwirukana abakinnyi 10

APR FC igiye gutera gapapu ikipe yo mu Barabu! Nyamukandagiramukibuga igeze kure ibiganiro na rutahizamu ukina mu ikipe iherutse kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup