in

Muri APR FC hagiye kunyuzwamo umweyo! APR FC igiye kwirukana abakinnyi 10

APR FC ifite gahunda yo gutandukana n’abakinnyi 10 basanzwe bayikinira gusa aba ntibarimo abanyamahanga bayo batandatu yaguze ubwo uyu mwaka wa shampiyona watangiraga.

Muri aba bakinnyi harimo Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Ndikumana Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Biravugwa ko na Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou, we ngo yaba yarasabye kuba yakwishakira indi kipe.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’u Burundi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto akomeje gucicikana y’umugabo wigize Yesu avuga ko yoherejwe n’Imana ageze ku isi Police imuta muri yombi

Umubano w’umwihariko umukristu agirana n’Imana umumarira iki?