in

Ukuri ku itandukana rya Zari n’umukunzi we

Aba bombi bashimangiye ko bakiri kumwe, ni mu mashusho Zari yanyujije kuri Snapchat aho basaga n’abasezeranaho ari na ko babwiranaga amagambo meza y’urukundo.

Shakib yagaragaye abwira Zari ati “urabeho rukundo rwanjye”, ni nako yamwegeraga agahita anamusoma.

Zari yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”

“Uko waba ukunda umuntu kose, rimwe na rimwe ntushobora kwihangana. Uba utagituje kubera ko uba ukeka buri kimwe. Ubu kubizera nta mbaraga bigisaba, ubu bisaba gukekakeka.” ubutumwa Zari aherutse gushyira hanze.

Ubu butumwa bwashyize benshi mu rujijo bamwe bagakeka ko hari aho bihuriye n’umubano we na Shakib wavugwagamo agatotsi, bwaje bukurikirana n’amagambo Shakib yatangarije TV yo muri Uganda aho yavugaga ku mugore wari umaze iminsi amuzengereza avuga ko bashakanye aho yavuze ko atigeze ashakana na we kuko afite abana 6 ku bagabo 6.

Ati “Shakirah Nanule ndamuzi, yari umukunzi wanjye imyaka 8 ishize ariko sinigeze nshyingiranwa na we. Yashakaga ko njya muri America n’igihe nari muri Afurika y’Epfo ariko narabyanze maze kumenya ko twese tuva mu bwoko bumwe (Ngome), si ibyo gusa afite abana 6 ku bagabo batandukanye.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Paris Saint Germain bacitsemo igikuba!

‘Derby’ yatangiye gushyuha! Kiyovu Sports yahaye ubutumwa Rayon Sports