in

Abafana ba Paris Saint Germain bacitsemo igikuba!

Abafana b’ikipe ya Paris Saint Germain ubwoba ni bwose nyuma y’uko rutahizamu wabo yaraye agiriye ikibazo mu mukino.
Mu ijoro ryakeye nibwo ikipe ya Paris Saint Germain yakinaga na Montpellier ukarangira Paris Saint Germain itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Kylian Mbappé ubwo bamugushaga

Icyateye ubwoba abafana ba Paris Saint Germain n’uko , Kylian Mbappé yavunikiye muri uwo mukino. Ku munota wa 21 umukinnyi wa Montpellier witwa Leo Leroy yateze Kylian Mbappé bituma asohoka mu kibuga igitaraganya. Impungenge abafana ba Paris Saint Germain bafite n’uko mu byumweru bibiri iyi kipe yabo iribucakirane na Bayern Munich muri 1/8 cya Champions League.

Kuri uyu wa kane mu gitondo, nibwo biteganyijwe ko Kylian Mbappé aranyuzwa mu cyuma bakareba igihe azamara hanze y’ikibuga kandi nta byumweru 2 bisigaye ngo Paris Saint-Germain icakirane na Bayern Munich, mu mikino ya 1/8 muri Champions League.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni w’imyaka 8 yapfuye mu ijoro ry’ubukwe bwe atera akabariro n’umukunzi we w’imyaka 80

Ukuri ku itandukana rya Zari n’umukunzi we