in

Uko umubyeyi yazuye umwana we w’umukobwa wari wapfiriye mu bitaro (INKURU)

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  Takalani Chairo yavuze inkuru y’uko aherutse kujya mu bitaro ajyanyeyo umwana we wari urikubabara umutima ,ariko akahasanga umubyeyi wari umaze gupfusha umwana w’umukobwa gusa nyuma y’iminota 90 umwana akazuka.

Mu butumwa yasangije abamukurikira buherekejwe n’ifoto akikiye umwana we basinziriye Chairo yagize ati:” Iyi foto yafashwe hagana saa kumi z’igitondo cy’uyu munsi ,uyu musore yagowe no gusinzira ambwira ko ashaka kubonana na muganga kuko yumvaga umutima  umurya ,bitewe nuko nzi umwana wanjye nagerageje kwanga ibintu byo kujya kwa muganga ariko birangira ngiyeyo, “

“Nubwo nashatse guhita nsubirayo bitewe nuko yahise asinzirira mu nzira turikujya kwa muganga icyakora nkiyemeza gukomeza urugendo ,cyane ko  icyari kigiye kuba mu masaha 2 yari akurikiye ntawari wakinteguje”

” Hashize amasaha 2 ,haje umugore arira cyane ababaye , umwana we w’imyaka iri hagati y’irindwi n’umunani yapfuye ,umutima wanjye wacitsemo ibice nibaza uburibwe uwo mubyeyi arimo uko bungana”  

“abaganga nabo barasohoka bashimangirira uwo mugore  ko umwana we yapfuye koko ,bituma uwo mugore yongera kurira  cyane ariko mukanya nkako guhumbya aratuza asengera mu ijwi riri hejuru cyane ku buryo twese mu bitaro twumvaga”

Uyu muhanzikazi  yakomeje inkuru avuga ko nyuma y’isaha imwe n’igice uyu mugore asenga yinginga Imana ,ayibutsa imirimo myiza ajya ayikorera ,abaganga bagarutse bakamubwira ko umwana we yongeye guhumeka , uwo mugore ngo  arishima cyane ariko kandi ngo ntiyahita yihutira kujya kureba umwana we ahubwo yongera kumara indi saha 1 arigusenga ashima Imana.

Uko niko umwana we yongeye guhumeka nyuma y’isaha 1 n’igice yari ishize abaganga bamubitse ko yapfuye, ibyo uyu muhanzikazi yise imbaraga z’amasengesho,zabashije kumuzura.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yongeye kwiyereka abanyarwanda ko ntaho ifite ho kubahisha

Ibi nibyo ugomba gukora kugirango bazajye bahora bagukumbura