in

Uko umeze mu maso, uburyo umwana atera imigeri mu nda n’ibindi: Wifashishije ibimenyetso Dore uburyo ushobora kumenya igitsina cy’umwana utwite mbere yo kubibwirwa n’abaganga

Uburyo usa mu maso, uburyo umwana atera imigeri mu nda n’ibindi: Wifashishije ibimenyetso Dore uburyo ushobora kumenya igitsina cy’umwana utwite mbere yo kubibwirwa n’abaganga

Kwa muganga hari uburyo bukoreshwa bwa ultrasound ukaba wamenya igitsina cy’umwana uzabyara, hagati y’ibyumweru 16 na 20 kwa muganga bashobora gukoresha ibyuma byabugenewe bakamenya neza igitsina uzabyara, iyo bitagaragara neza bisaba kongera nyuma y’ibyumweru bicye.

Uburyo busanzwe ushobora kumenya igitsina uzabyara mbere y’uko muganga abikubwira

Ntitwavuga ko ubu buryo bwizewe ijana ku ijana. Gusa ku bantu bitegura umwana, amatsiko aba ari menshi bashaka kumenya igitsina bazabyara ibi babigendera ho.

 

  • Kwanga ibiryo

Niba ujya wibaza impamvu abagore bamwe bifuza ibiryo runaka abandi bagahurwa byose, bifitanye isano n’igitsina baba batwite. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abagore bakunze kwanga ibiryo cyane cg se nyuma yo kurya bakagira iseseme cyane, bakunze kubyara abahungu.

Impamvu ni uko umubiri w’umugore uba ufite akazi kenshi ko kurinda ingobyi y’umwana w’umuhungu kurusha umukobwa, kuko iy’umuhungu yangirika byoroshye kurusha umukobwa.

  • Imihindagurikire y’amabere

Amabere ari mu bice bya mbere bihinduka cyane mu gihe umugore atwite. Niba amabere yawe aba manini kandi agakomera kurusha ibisanzwe, akenshi uba utwite umukobwa, naho mu gihe amabere yawe atahindutse cyane, ushobora kuba utwite umuhungu.

  • Uko umeze mu maso

Niba ufite ibiheri mu maso, ukaba ugenda wirabura kurusha ibisanzwe cg uri gucikagurika imisatsi, bishobora kwerekana ko uri hafi kwibaruka umwana w’umukobwa, ibi ahanini bivugwa ko umwana w’umukobwa aba ari gufata ku bwiza bwawe. Niba umeze neza, ukaba ufite imisatsi yawe myiza nk’ibisanzwe, ushobora kuba ugiye kwibaruka umuhungu.

  • Uburyo umwana ateragura imigeri mu nda

 

Ibi akenshi ntibirebana n’inshuro umwana ateragura imigeri, ahubwo aho ayitera. Bivugwa ko iyo umwana atera imigeri hejuru gato nko mu mbavu, aba ari umukobwa. Niba uyumvira hasi mu nda, byerekana ko ari umuhungu.

  • Umuvuduko w’amaraso

 

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’abahanga bo muri Canada, bwerekanye ko umuvuduko w’amaraso nko guhera ku byumweru 26 ushobora kukwereka niba uzabyara umuhungu cg umukobwa.

Iyo umuvuduko w’amaraso uri hejuru biba byerekana ko uzabyara umuhungu naho mu gihe uri hasi byakwereka ko uzabyara umukobwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu nawe azabasaza: Umuhanzi Chris Eazy yashotoye abakunzi be maze nabo baravuga urwanga ruraza

Aya mataye niyo Harmonize yamukundiraga: Kajala Frida yerekanye icyo arusha abandi bakobwa gituma abagabo bamurwanira -AMAFOTO