in

Uko byifashe ku banyarwanda bakina hanze y’igihugu: Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge basoje icyumweru bahagaze neza, Haruna we bikomeje kugorana

Impera z’icyumweru gishize zasize bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze bahagaze bwuma aho nka Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge amakipe yabo ayoboye urutonde rwa shampiyona.

Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru iyoboye urutonde rw’icyiciro cya 3 muri Sweden nyuma yo gutsinda Umeå 3-1.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, Yannick Mukunzi yakinnye iminota 56 aho yaje gusimburwa na Tesfay. Byiringiro Lague ntabwo yari muri 18 bifashishijwe.

Rafael York

Gefle IF ya Rafael York mu cyiciro cya kabiri bikomeje kwanga, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Landskrona 1-0 yuzuza imikino 3 yikirikiranya muri shampiyona idatsinda.

Ni umukino York atakinnye kubera imvune. Gefle ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 7, Öster ya mbere ifite 12.

Mutsinzi Ange Jimmy ejo yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yatsindwaga na Moss FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norway.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 6, Ranheim ya mbere ifite 9.

Bizimana Djihad

KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w’imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 22 Mata 2023 batsinda Excelsior Virton 3-1.

Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta’awon muri Libya ntabwo byifashe neza kuko barebye nabi bashobora kumanuka mu cyiciro cya 2, ubu bari ku mwanya wa 8 n’amanota 13 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 24.

Baheruka mu kibuga tariki ya 25 Mata 2023 banganya 2-2 na Al-Akhdar, ni umukino Haruna Niyonzima yakinnye wose.

Emery Bayisenge

Gor Mahia yafashe umwanya wa mbere nyuma y’uko itsinze Talanta FC 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabaye tariki ya 26 Mata 2023, ni umukino wakinwe na myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Ntabwo myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel Mangwende byaraye bigenze neza n’ikipe ye kuko bananiwe kugera muri 1/2 cy CAF Confederation Cup.

Nyuma y’uko USM Alger yo muri Algeria ibatsinze mu mukino ubanza 2-0, bananiwe kuyisezerera mu rugo.

Bayitsinze 3-2 maze USM Alger ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Mangwende yabanje mu kibuga aza gusimburwa ku munota wa 65 ubwo hajyagamo Diakité.

Usengimana Faustin

Myugariro Usengimana Faustin yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Al Qasim yanganyijemo na Newroz 1-1 muri shampiyona ya Iraq ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023.

Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 17 mu makipe 20 n’amanota 23, Al Shorta ya mbere ifite 54.

Rubanguka Steve

Umunyarwanda, Rubanguka Steve ejo yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yatsinzwemo na Malsami 1-0.

FC Zimbru ya uri ku mwanya wa 3 n’amanota 10, Sheriff ya mbere ifite 17.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bifashishije amwe mu mafoto y’ubukwe bwabo! Clarisse Karasira n’umugabo we bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaze basezeranye – AMAFOTO

Ubwo abandi biyahuza inzoga! Umugore wahuye n’agahinda gakabije ahitamo kwiyahuza ibiryo