in

Bifashishije amwe mu mafoto y’ubukwe bwabo! Clarisse Karasira n’umugabo we bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaze basezeranye – AMAFOTO

Umuhanzi Clarisse Karasira ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu byishimo bikomeye cyane n’umugabo we bombi bizihiza isabukuru y’imyaka 2 bamaranye.

Abanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clarisse Karasira yasangije abamukurikira amafoto arimo n’uyubukwe bwe n’umugobo we maze yibutsa inshuti ze ko ubu hashije imyaka 2 bemeranyije ku bana akaramata.

Yagize ati “Isabukuru nziza y’ubukwe bwacu. Uru rugo tumazemo imyaka ibiri Imana yaruduhereyemo umugisha udasanzwe, urukundo, umunezero no gukura mu buryo bwinshi.

Muri byinshi tuyishimira habanza umugisha w’umwana mwiza Kwanda Krasney Haleluyaaaaa….. Turayisaba ngo idukomeze uwo mugisha wayo uzaduhame!”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bahati agiye kurushinga

Uko byifashe ku banyarwanda bakina hanze y’igihugu: Yannick Mukunzi na Emery Bayisenge basoje icyumweru bahagaze neza, Haruna we bikomeje kugorana