in

UEL: Mu mafoto twinjirane mu mukino Marcus Rashford avuga ko kuri we batsinzwe

Marcus Rashford na Robert Lewandowisk baraye bigaragaje mu mukino

Mu ijoro rya keye nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga na FC Barcelona mu mukino wa 1/16 mu irushanwa rya Europa League. Muri Uyu mukino w’imbaraga nyinshi ndetse unaryoheye ijisho kuko wahuzaga amwe mu makipe meza muri ruhago y’isi, waje kurangira amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Marcus Rashford na Robert Lewandowisk baraye bigaragaje mu mukino

Ibitego bibiri bya FC Barcelona yari mu rugo kuri sitade ya Spotify Camp Nou byatsinzwe na Marcos Alonso ahawe umupira na Raphinha ku munota wa 50 ndetse ikindi gutsindwa na Raphinha ku munota wa 76 ahawe umupira na Jules Kounde. Manchester United yo yatsindiwe na Marcus Rashford ndetse na Jules Kounde wa FC Barcelona witsinze.
Amakipe yombi yabanje guha icyubahiro Abantu bahitanywe n’umutingito muri Turkey na Syria

Muri uyu mukino FC Barcelona niyo yawuguriyemo ibyago kuko yabuze intsinzi kandi yari mu rugo ikindi itakaza abakinnyi bayo babiri b’ingenzi barimo Pedri wagize ikibazo cy’imvune ndetse na Gavi wabonye ikarita y’umuhondo izatuma atazakina umukino wo kwishyura uzabera Old Trafford kuwa kane.
Marcus Rashford ukomeje kuba inyenyeri muri Manchester United

Nyuma y’uwo mukino Marcus Rashford ukomeje kugaragaza urwego ruhanitse yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram yandika ko kuri we yiyumva nk’aho Manchester United yatsinzwe.
AMAFOTO:
Roberto Lewandowisk agerageza gushota ishoti

Marcus Rashford nawe yihambura ishoti

Amakipe yombi yabanje guha icyubahiro Abantu bahitanywe n’umutingito muri Turkey na Syria

Casemiro wari ukumbuwe n’abafana ba Manchester United

Abasore ba Manchester United bakomeje kwerekana amahindura

Ten Hag na Xavi abatoza bafite amakipe ahagaze neza i Burayi




Casemiro wari wagarutse gukinira Camp Nou yakunze guhanganiraho ubwo yakiniraga Real Madrid

Abanyabigwi ba Manchester United barimo Sir Alex Fergason na Nani bari baje kureba umukino
.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Karasira yahamirije rubanda uko asigaye yiyumva mu rukundo rwe n’umugabo we

Umukobwa w’imyaka 33 yahawe urw’amenyo ubwo yishimiraga ko undi munsi wa St Valantin umusize agifite ubusugi bwe