in

Ubwoko bw’amafunguro udakwiye gufatira rimwe kuko yakwangiza.

Bakunzi ba YEGOB twese turabizi ko ibyo kurya ari ingenzi mubuzima bwacu ndetse ntitwaba twibeshye tuvuzeko kubaho bidashoboka igihe ayamafunguro twayabuze. Icyakora uburyo bwo kuyafata nabwo ni ingenzi cyane kuberako igihe tuyafashe nabi nayo ashobora kuduteza ibindi bibazo birimo uburwayi butandukanye nk`uko tugiye kubirebera hamwe.

Uyu munsi twabateguriye ibyo kurya (amafunguro) by`ubwoko butanu udakwiriye kuvanga cyangwa ngo ubifatire rimwe:

1. Gufatisha ikawa umugati urimo imboga (Sandwich) :

Nubwo abantu benshi bakunda gufata irifunguro yaba mugitondo cyangwa no hagati mumunsi, iri ni ifunguro rishobora kugutera ibibazo kuberako izo mboga ziri mu mugati zituma calisiumu (calcium) idatunganywa neza ngo ijye gukoreshwa mubice binyuranye by’umubiri,ibi bikaba byatera imikorere mibi y’ubwonko ndetse n’ibindi bice bikomeye by’umubiri.

2. Kuvanga Inyanya na cocombres/cucumbers:

Izi mboga ziri mu zikunda gukoreshwa n’abantu benshi by’umwihariko igihe bakora salade. Nyamara ntibikwiriye ko zitegurirwa rimwe (kuvangwa) kuberako igihe zisaba ngo zitunganywe zimaze kugera mu gifu (Digestion time) ntabwo kingana, ibi rero bikaba binaniza umubi, bikaba byagutera n’ibindi bibazo nko gutumba n’ibindi.

Aha rero impuguke mumirire zikaba zitanga inama yo kuba umunsi umwe wakoresha inyanya hanyuma ukazakosha cocombre undi munsi!

3. Gufata inyama n`ibirayi:

Ibindi byo kurya bikunda kutegurirwa rimwe ni inyama ndetse nibirayi kandi koko abenshi muri twe turabyishimira. Ariko nubwo bimeze bityo, sibyiza gufatira rimwe ayamafunguro kuberako proteine ziva mu nyama ndetse n`isukari iva mubirayi bidakenera ibyangombwa bimwe ngo bibashe gutunganywa igihe bigeze mugifu .

Ibi rero bikaba binaniza imyanya ishinzwe igogora (Digestive system/System digestif) aribyo bitera ingaruka nyinshi nko gutura imibi, kurwara ikirungurira, kuba warwara igifu bitewe n’ubwiyongere bwa acide nibindi.

4. Kunywa inzoga ugahekenya n`ubunyobwa:

Ubu buryo nabwo buri mubukoreshwa nabantu benshi cyane cyane mugihe cyo kuruhuka ndetse no mugihe cyo kuganira. Gusa sibyiza kubifatira rimwe kuko ubunyobwa buba burimo umunyu mwinshi bugatuma umuntu arushaho kugira inyota no kumagara (dehydration) nabyo bikamutera kunywa inzoga nyinshi.Twibukeko iyi nzoga nayo iba ifite isukari nyinshi, bivuzeko rero nayo iziyongera mumubiri ikaba yatera ibibazo byinshi birimo diabete, umuvuduko udasanzwe wamaraso n`ibindi.

Impuguke mumirire zikaba zitanga inama yokuba wafata mazi igihe urimo ufata ububunyobwa burimo umunyu.

5.Gufata amata arikumwe n`iminike:

Ibi byo kurya bikunze gukoreshwa cyane n`abakunzi ba sport ndetse nabandi bakeneye ibyo kurya mugihe gito kuko bidasaba umwanya munini wokubitegura.

Ariko nubwo ibi byokurya bifite intunga mubili nyinshi, iyo bifatiwe rimwe bishobora kubangamira igogora ndetse bikaza nokukubuza kusinzira neza.Tubibutseko impuguke mumirire zitugira inama yokudafatira irimwe imbuto cyane cyane iziryohereye kuko zimara igihe kinini mugifu byumwihariko iyo tuziririye rimwe nibindi byo kurya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Igikari gikorerwamo ubucuruzi ahazwi nko « Ku Iposita » hafunzwe

Umupasiteri yakubiswe izakabwana nyuma yo kugura imodoka ihenze mu maturo y’abayoboke be.